Young Grace afite amatsiko y’ibise no kubona umwana we niba bazaba basa

Young Grace witegura kwibaruka umwana w’imfura ngo hari byinshi bimuteye amatsiko birimo kumva uko igise kiryana ndetse no kureba isura y’umwana we niba azaza basa cyangwa asa na Se.

Young Grace ngo afite amatsiko yo kumenya niba umwana azavuka asa nawe cyangwa na Se.

Uyu muraperikazi aherutse gukorerwa ibirori bya ‘Baby Shower’, bitegurwa n’inshuti ze zimuha impano y’umwana aba yitegura kubyara.
Aganira n’Umuseke, uyu muhanzikazi yavuze ko hari byinshi bimuteye amatsiko yagiye abwirwa bijyanye n’ibyo umubyeyi anyuramo mbere yo kubyara.

Mu bimuteye amatsiko cyane harimo kumva uko ibise bimera ngo kuko abantu benshi babinyuzemo bamubwiye ko aba ari ibintu bitoroshye kandi biryana.

Ati “Numva bose bavuga ko bibabaza si ibyo gusa kuko mfite andi matsiko yo kumenya uko umwana azaza asa niba ari nkanjye cyangwa Papa we.”
Young Grace ubu ageze kure indirimbo ari gukorera umwana we izasohoka mbere y’uko avuka.

Iyo ndirimbo izaba ikubiyemo amagambo avuga uko yifuza ko umwana we azabaho nibyo amwifuriza mu mibereho ye.

Ati “Nubwo nayikoreye Diamante wanjye ariko nifuza ko n’abandi bahanzi bazajya bayifashisha.”

kundwa online

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio

Next Post

‘Abana babi’ ya Danny Vumbi ati “ntabwo mba mvuga umugizi wa nabi”

Thu Jul 18 , 2019
Share on Facebook Tweet it Share on Google Pin it Email Indirimbo ‘Abana babi’ Danny Vumbi aherutse gusohora benshi mu bayumvise bakomeje kwibaza aho igitekerezo k’iyi ndirimbo cyavuye. Danny Vumbi yabwiye Umuseke ko cyavuye mu biganiro yagiranye na bagenzi be bahisha ibintu kandi bikenewe. Danny Vumbi yasobanuye ahavuye igitekerezo cy’Abana […]

Editor In Chief

Jean Roicos

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio