Vanessa wise Olivis “umwana” hari undi yise umugabo

Miss Vanessa wamamaye muri Miss Rwanda 2015 ndetse akanaguma mu mitwe ya benshi kubera udushya yakoraga nko kwita Olivis wari umukunzi we umwana nundi akamusubiza ko ntawita umwana uwo baryamanye, yambitswe impeta n’umuherwe witwa Putin Kabalu, uturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram akunda gukoresha cyane,Vanessa yashyize hanze ifoto yambaye impeta, arangije yandikaho ati ‘yego’ ashyiraho amazina y’umusore wamwambitse impeta.

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga urukundo rwa Vanessa n’uyu muherwe rwamamaye aho byavuzwe ko uyu mugabo yabenze uwitwa Shaddy Boo amusimbuza Vanessa.

Benshi bavuze ko uyu muherwe yahaye Vanessa imodoka ihenze cyane nyuma yo kumubona akamubenguka.

Nyuma y’igihe kitari kirekire bakundana,Kabalu yahisemo kwambika impeta uyu mukobwa wakundanye n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda.

Miss Vanessa ari kumwe na Olivis bahoze bakundana

kundwa online

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio

Next Post

Zimbabwe: Perezida w’Afurika y’Epfo yavugirijwe induru

Sat Sep 14 , 2019
Share on Facebook Tweet it Share on Google Pin it Email Ubwo igihugu cyari mu muhango wo gusezera kuri Robert Mugabe uherutse gutabaruka kuri Sitade y’Igihugu ya Harare kuri uyu wa 14 Nzeri, Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo yashatse gufata ijambo, abaturage bamuvugiriza induru. Agera aho yagombaga gutangira ubutumwa bujyanye n’ikiriyo […]

Editor In Chief

Jean Roicos

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio