“Umukobwa ahurira mu modoka n’umusore bakagera iyo bajya babirangije bazi n’itariki y’ubukwe” Musenyeri Kambanda

Musenyeri Kambanda uherutse kwicazwa ku ntebe y’ubushumba ya Arkidiyosezi ya Kigali yahanuye abakiri bato avuga ko basigaye badaha umwanya icyemezo cyo kubaka urugo aho bihutiraho ugasanga urugo ruhise rusenyuka.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Radiotv10, Musenyeri yatanze urugero rw’umukobwa n’umuhungu bahurira mu modoka ako kanya bagahita bapanga itariki yo gukora ubukwe kandi nta n’umwe wafashe igihe ngo yige undi.

Yagize ati:’..umusore n’inkumi basigaye bahurira mu modoka bakagera iyo bajya babirangije, mbese bamaze no gupanga itariki y’ubukwe...”

Yakomeje avuga ko kandi uko umubyeyi areze umwana we ariko akura, abiheraho yemeza ko umwana ukuze ababyeyi be bari mu makimbirane nawe ashobora kurangwa no kuba intandaro y’amakimbirane mu rugo rwe nyuma yo kubikomora ku babyeyi.

Ibi abivuze mu gihe hari gukwirakwizwa amakuru akangurira abasore n’inkumi kubaka ingo, aho bo bavuga ko ntabushobozi baba bafite. Ikindi kandi usanga abashakanye benshi bakunze kwaka za gatanya.

Urukiko rw’Ikirenga ruherutse gutangaza ko imanza za gatanya zaciwe mu gihugu cyose mu mwaka wa 2017 zari 69, mu gihe mu mwaka wa 2018 zikubye inshuro 19 kuko zageze ku 1311.

Akarere ka Kicukiro, niko kaje ku isonga mu kugira gatanya nyinshi mu mwaka ushize wa 2018, kuko imiryango 210 yatandukanyijwe byemewe n’amategeko, Gasabo ni ingo 190 zatandukanye, naho Nyarugenge zikaba 157.

kundwa online

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio

Next Post

Patoranking azafatanya n’abarimo Meddy mu gitaramo cya Youth Connekt Africa

Sat Oct 5 , 2019
Share on Facebook Tweet it Share on Google Pin it Email Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Dance Hall ukomoka muri Nigeria, Patrick Nnaemeka Okorie uzwi nka Patoranking azaririmbira abanyarwanda mu gitaramo gikomeye cyo gutangiza inama ya Youth Connekt Africa 2019. Youth Connekt Africa Summit inama ikomeye Ihuza urubyiruko rukomoka ku […]

Editor In Chief

Jean Roicos

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio