Umuhanzi w’umunyarwanda yakoreye agashya i Dubai ahaterera ivi ahita atabwa muri yombi-AMAFOTO+VIDEO

Gutera ivi’ usaba umukobwa mukundana ko yazakubera umugore, bimaze gufata indi ntera muri iyi minsi. Mu yandi magambo bigezweho rwose ndetse abasore batabikoze, hari ababafata nk’abadasirimutse. Mu gushaka gushimisha cyane umukunzi we, umuhanzi w’umunyarwanda yatereye ivi i Dubai ahita atabwa muri yombi. Mu minsi micye ishize umuhanzi w’umunyarwanda, yafashe rutemikirere yerekeza i Dubai, agezeyo ahatungurira umukunzi we bamaze umwaka n’amezi 6 bakundana. Yaramutunguye atera ivi amusaba kuzamubera umugore, undi ntiyazuyaza aramwemerera. Agashya kabereye hano rero ni uko ubwo uyu musore yari amaze kwambika impeta umukunzi we, abashinzwe umutekano kuri Dubai Mall bahise bamuta muri yombi, ibyishimo bari bafite byivangamo ubwoba n’agahinda.

URIBAZA UTI UWO MUHANZI NI NDE, ESE YAZIZE IKI KO AMATSIKO ARI YOSE!

Mihigo Enias umusore w’umunyarwanda ukoresha izina rya Madjima mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ni we watereye ivi i Dubai muri Dubai Mall, nyuma yaho agatabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano. Usibye kuba ari umuhanzi, ni n’umucuruzi ukomeye dore ko adasiba kujya kurangura i Dubai. Kuririmba abifata nk’impano naho gucuruza ni wo mwuga we. Mu muziki azwi cyane mu ndirimbo ‘Arandinda Malaika’ aho aririmbamo ko buri muntu wese hano ku isi afite Malayika w’Imana ushinzwe kumurinda, yaba ari umunyabyaha cyangwa se ari umukristo.

madjima ubwo yambikaga impeta umukunzi we

Madjima n’umukunzi we Ingabire Gloria, bamaze umwaka umwe n’amezi 6 bari mu munyenga w’urukundo. Ni abakristo mu itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi. Tariki 24/07/2019 ni bwo Madjima yatunguye umukunzi we Ingabire Gloria amwambika impeta y’urukundo. Yatereye ivi mu iguriro rihambaye rya Dubai Mall, ari naryo rya mbere muri Dubai yose ndetse riraza ku mwanya wa kabiri ku isi hose mu maguriro magari ari ku rwego ruhambaye. Dubai Mall yegeranye na Burj Khalifa umuturirwa wa mbere ku isi mu miturirwa miremire cyane. Ni agace gakurura ba mukerarugendo benshi cyane.

kundwa online

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio

Next Post

Uruganda Steel Rw rwo mu karere ka Rwamagana rwahagaritswe by’ agateganyo

Fri Aug 9 , 2019
Share on Facebook Tweet it Share on Google Pin it Email Ikigo cy’ igihugu cyo kurengera ibidukikije REMA cyahagaritse by’ agateganyo inganda ebyiri zo mu karere ka Rwamagana arizo Steel Rw na Water Tank. Ni nyuma y’ uko abaturage bo mu karere ka Rwamagana bari binubiye ko uruganda Steel Rw […]

Editor In Chief

Jean Roicos

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio