Umugabo yaciye agahigo ko kuryamana n’abagore 57 mu masaha 24

Umugabo ukomoka muri Singapore yaciye agahigo ko kuryamana n’abagore 27 mu masaha 24 mu irushanwa ryabereye muri Repubulika ya Czech mu Mujyi wa Prague.

Agahigo k’umugabo waryamanye n’abagore benshi mu ijoro rimwe kari kamaze imyaka 55.

Uyu mugabo utatangajwe amazina n’ibinyamakuru byo muri Czech yavuze ko ashimishijwe n’ibyo yagezeho cyane ko ngo yari amaze amezi atari make yitoza.

Ati “ Hari ukuntu nigiramo kamere yo gukunda imibinonano. Numvise ko iyi nzu y’abicuruza yari ifite amarushanwa, ndavuga nti reka nze ngerageze. Nabifashe nk’ibintu bikaze, nditoza nk’uko abasiganwa ku maguru bitegura kuzirukanka marato. Muri make nakoze byinshi biruta n’ibyabanyamwuga muri siporo.”

Avuga ko hari ukuntu byari bigiye kumugora ariko agatabarwa n’uwamukoreye masaje ku mubiri. Uyu mugabo avuga ko yari yasuzumwe ngo harebwe niba nta miti imwongerera ubushake yafashe.

Mu mabwiriza y’irushanwa, abarigiramo uruhare bategetswe nibura gusohora ml eshanu z’amasohoro kuri buri nshuro nk’uko abakemurampaka muri iri rushanwa babitangaje.

Uwari ufite aka gahigo ni umukinnyi wa filimi z’urukozasoni w’Umunyamerika waryamanye n’abagore 55 mu masaha 24 mu 1983.

Umwe mu bakemurampaka ati “ Abantu benshi bari bamaze igihe bagerageza ariko byaranze. Siniyumvishaga ko aka gahigo kavaho.Uyu mugabo afite umuhate cyane.”

Iyi nkuru ivuga ko mbere ya saa sita z’ijoro, uyu mugabo yari amaze kuryamana n’abagore 56 ndetse asaba ko bamuha undi umwe.

Umwe mu bari bahagarariye irushanwa yavuze ko uyu mugabo yajyanwe kwa muganga ngo avurwe kuko yaryamanye n’umugore wa 57, igitsina cye cyamaze kwangirika.

kundwa online

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio

Next Post

Uganda Airlines itangaje ko igiye gutangiza ingendo zerekeza Kigali

Sat Sep 21 , 2019
Share on Facebook Tweet it Share on Google Pin it Email Kompanyi yo gutwara abantu mu kirere ya Uganda, Uganda Airlines itangaza ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2019 izatangira ingendo zerekeza i Kigali mu Rwanda. Abakurikiranira hafi ibya dipolomasi y’u Rwanda na Uganda kuva yazamba baribaza niba iki cyemezo […]

Editor In Chief

Jean Roicos

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio