Rubavu: Imifuka 5000 ya sima yangirikiye mu bubiko mu gihe abasenyewe n’ibiza

Mu gihe hari abatishoboye bafite inzu zimeze nka Nyakatsi abandi bakaba barasenyewe n’ibiza batari bubakirwa bahora batakambira ubuyobozi bw’Akarere kubaha ibikoresho ngo bubake, imifuka ya sima igera ku 5078 imaze igihe yangirikira mu bubiko bw’Akarere ka Rubavu.

Sima zageze mu bubiko bw’Akarere ka Rubavu tariki 12,15, 18/8/2018 na tariki 10/10/2018.

Yari igenewe abatishoboye n’abandi baturage basenyewe n’ibiza kugira ngo bubakirwe.

Uburangare bwabayeho mu gukoresha vuba iyi sima, imifuka 5078 yangirikiye aho irunze, ari yo mpamvu uriya mukoze w’Akarere asabwa gutanga ibisobanuro mu minsi itanu.

Iyi mifuka ya sima yangirikiye mu bubiko mu gihe hari imiryango isaga 1000 ifite inzu n’ubwiherero butameze neza “bita ko zisa na nyakatsi”.

Umuturage utifuje ko amazina ye atangazwa utuye mu Murenge wa Nyundo, yasenyewe n’ibiza avuga ko kugeza ubu yirwariza mu kubaka inzu yaguye mu 2018, n’ubu iyo nzu ye ntiruzura kuko nta bushobozi afite, aracyakodesha.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias we avuga ko hari imifuka ya sima yangirikiye mu bubiko igera kuri 700, ariko ibarwa banditse babasaba ibisobanuro ndetse Umunyamakuru w’Umuseke yarayisomye, bavuga ko imifuka ya sima yangiritse ari 5078.

Nzabonimpa Deogratias yongeyeho ko abazagaragaraho uburangare bazabibazwa.

Akarere ka Rubavu gahanganye no kubakira abatishoboye n’abasenyewe n’ibiza barenga 1000 ari na cyo iyi mifuka ya sima yari yatangiwe.

Amakuru agera ku Umuseke ni uko hari abakozi bagiye basaba izi sima ntibazihabwa mu gihe hari n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa bazisabye ngo bazihe abaturage babo ariko ntibazihabwa.

Abandikiwe amabarwa basabwa ibusobanuro barimo n’Umukozi ushinzwe kurwanya Ibiza, ushinzwe ibikoresho (logistic) n’Umuyobozi w’ishami ry’imibereho y’Abaturage (Social).

kundwa online

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio

Next Post

Bushali uririmba injyana ya Kinyatrap yafatanywe n’inkumi 2 bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge

Fri Oct 18 , 2019
Share on Facebook Tweet it Share on Google Pin it Email Umuhanzi Bushali umaze kumenyekana cyane mu njyana ya Kinyatrap yatawe muri yombi akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga zitemewe. Hagenimana Jean Paul wamenyekanye cyane nka Bushali mu muziki, ni umwe mu bagize itsinda ry’abasore baharawe mu njyana ya Kinyatrap. […]

Editor In Chief

Jean Roicos

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio