Perezida Kagame yanenze abashaka gusenya u Rwanda bakoresheje itangazamakuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yikomye abashaka gusenya u Rwanda babinyujije mu nzira izo arizo zose aho yatunze agatoki abacisha ubutumwa bugamije gusenya u Rwanda mu itangazamakuru.

Ibi yabivuze ubwo yagezagaho abanyarwanda barenga 3500, barimo 700 baba mu Budage ndetse n’inshuti z’u Rwanda, ubwo bari bitabiriye ibirori bya Rwanda Day 2019 byabereye mu gihugu cy’u Budage.

Perezida Kagame yagize ati:”… ejo nahoze nsoma abantu bandika banenga Rwanda Day bavuga ko ari politiki yo kugerageza gushaka imbaraga mu Banyarwanda, kubikundishaho, njye nshaka ikinegu kirimo ndakibura. Kuko jye n’ubundi nari nzi ko ari ko bigenda, uhura n’Abanyarwanda ukabasanga bakagusanga, ukababwira icyo ubitezemo, na bo bakakubwira icyo bagutezemo ni yo politiki…”

Perezida Paul Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda rutera imbere kubera ko ibyo rukora ari bizama.

Ati “Ntiwakora ibibi ngo utere imbere ntabwo bihura, icyo nibaza mu byiza dukora twarushaho gute kubikora neza, twarushaho dute kugira ngo abakora neza biyongere umubare babe benshi?”

Mu Budage Abanyarwanda bahaba ni 1295, abitabiriye Rwanda Day barenga 700, abaturutse mu bindi bihugu bose hamwe bagera kuri 3500.

Ibi birori bya Rwanda Day bibaye ku nshuro ya 10.

Louise Mushikiwabo Umunyamabanga Mukuru wa OIF yifuza ko nta Munyarwanda wiheza ku byiza by’igihugu yitwaje impa iyo ari yo yose

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, (OIF), Louise Mushikiwabo na we yari muri Rwanda Day 2019.

kundwa online

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio

Next Post

gasogi fc ya KNC yitendetse kuri rayon sport iyibuza amanota

Sun Oct 6 , 2019
Share on Facebook Tweet it Share on Google Pin it Email Perezida wa Gasogi United, KNC Imfurayiwacu yari yavuze ko Rayon Sports izarira nk’uruhinja, umukino wari witezweho ko uza kuba ukomeye. Mu gihe abantu benshi bari biteze ko Rayon Sports itsinda Gasogi ibitego byinshi gusa habuze gato ngo Rayon Sports […]

Editor In Chief

Jean Roicos

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio