Patoranking azafatanya n’abarimo Meddy mu gitaramo cya Youth Connekt Africa

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Dance Hall ukomoka muri Nigeria, Patrick Nnaemeka Okorie uzwi nka Patoranking azaririmbira abanyarwanda mu gitaramo gikomeye cyo gutangiza inama ya Youth Connekt Africa 2019.

Youth Connekt Africa Summit inama ikomeye Ihuza urubyiruko rukomoka ku mugabane w’Afurika rufite ubumenyi buhambaye mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Iyi nama igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu izabera muri Kigali Arena guhera tariki 9 kugera 11 Ukwakira 2019 aho izitabirwa n’abarimo Didier Drogba wabiciye mu ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza.

Ku munsi wo gutangiza iyi nama hateganyijwe igitaramo cy’imbaturamugabo kizaba kirimo umuhanzi wo muri Nigeria Patoranking wamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka “No kissing” My Woman my Everything”, “God Over Everything” n’izindi.

Uyu musore azaba ari kumwe n’umunyarwanda uba muri Amerika Ngabo Medard uzwi nka Meddy, Bruce Melodie na Charly na Nina.

Meddy agiye kongera kuririmbira i Kigali nyuma y’aho tariki 7 Nzeli 2019 yakuwe ku rubyiniro igitaraganya mu gitaramo cyo Kwita Izina abana b’ingagi cyari cyatumiwemo umuhanzi Ne-Yo wo muri Amerika.

Patoranking yaherukaga kuririmbira i Kigali mu gitaramo cya Kigali Up Festival ya 2017 cyabereye Kicukiro.

kundwa online

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio

Next Post

Perezida Kagame yanenze abashaka gusenya u Rwanda bakoresheje itangazamakuru

Sun Oct 6 , 2019
Share on Facebook Tweet it Share on Google Pin it Email Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yikomye abashaka gusenya u Rwanda babinyujije mu nzira izo arizo zose aho yatunze agatoki abacisha ubutumwa bugamije gusenya u Rwanda mu itangazamakuru. Ibi yabivuze ubwo yagezagaho abanyarwanda barenga 3500, barimo 700 baba […]

Editor In Chief

Jean Roicos

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio