Nyagatare: Abagore babiri barashwe barapfa, ngo bari bavanye “magendu muri Uganda”

Aba bagore babiri barashwe barapfa, ngo bari bavanye “magendu muri Uganda”

Byabereye mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, amakuru avuga ko barashwe n’Abasilikare bari kuri “Patrouille”.

Byabaye mu ijoro ryakeye, ngo bariya bagore bahagaritswe n’Abasirikare aho guhagarara babatera amabuye.

Nyuma yo kubarasa ngo baje gusanga bari bikoreye inzoga zitemewe mu Rwanda, zirimo kanyanga n’izitwa African jin amakarito atandatu.

Amakuru Umuseke avuga ko bariya bagore bari bikoreye inzoga bishoboka ko bari bazivanye hakurya muri Uganda.

Imirambo yabo yagejejwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyagatare.

Umuseke wahamageye kuri telefoni Mayor w’Akarere ka Nyagatare, MUSHABE David Claudian ntiyahakana cyangwa ngo yemeze aya makuru, avuga ko ari mu nama ko nyuma y’amasaha abiri twakongera kumuhamagara.

Andi makuru dukesha Umuseke ni uko bariya bantu ngo barwanyije Abasirikare, bakabarasa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwempasha twamuhamagaye ariko ntiyafata telefoni, ntiyanasubiza ubutumwa bugufi twamwandikiye.

kundwa online

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio

Next Post

Tanzania: UNHCR iramagana ’kotsa igitutu’ impunzi z’Abarundi ngo zitahe

Tue Oct 29 , 2019
Share on Facebook Tweet it Share on Google Pin it Email Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rivuga ko ryongeye gusaba abategetsi ba Tanzania ko gutaha kw’impunzi z’Abarundi bigomba kuba ku bushake aho kotswa igitutu. UNHCR ivuga ko muri iki gihe cya vuba yabonye izi mpunzi zishyirwaho igitutu ngo […]

Editor In Chief

Jean Roicos

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio