Nirere Shanel n’igihangange Sangare Oumouru bazatarama mu iserukiramuco rigiye kubera bwa mbere mu Rwanda

Kaminuza y’Ubuvuzi [University Global Health Equity] ku nshuro ya mbere yateguye iserukiramuco yise “Twese Hamwe” rigamije kugaragaza uko ubuhanzi butandukanye bushobora kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima bwa muntu.

Iri serukiramuco rizatangira Tariki 8 Ugishyingo 2019 risozwe tariki 13 Ugushyingo 2019 mu mujyi wa Kigali.

“Twese Hamwe” Festival izahuza abasanzwe bakora mu buvuzi, abashoramari muri uru rwego n’abahanzi mu ntumbero yo gushaka icyakomeza ku bungabunga ubuzima bw’abantu.

Muri iyi nama abahanzi, abashoramari mu buhanzi, inzobere mu buvuzi bazagaragaraza uburyo ubuhanzi ari ingenzi mu kurengera amagara y’abantu n’uko bwakoreshwa neza kurushaho.

Iri serukiramuco kandi rifitemo igice cy’igitaramo aho tariki 10 Ugishyingo 2019 umuhanzikazi Shanel Nirere uba mu Bufaransa azataramana na Oumouru Sangare, umuririmbyikazi wo muri Mali wamamaye mu njyana gakondo ya Wassoulou akaba yaranatwaye ibihembo binyuranye birimo n’icya Grammy Award mu 2011.

Tariki 12 Ugushyingo 2019 hazaba inama nyunguranabitekerezo igaragaza uko ubuhanzi bushobora kuba inkingi mu gushyira Intego z’Iterambere Rirambye [SDGS], ikazabera muri Kigali convention Centre.

Mu gusoza iri serukiramuco hazagaragazwa uko imbyino zishobora gukemura ibibazo by’umubiri no mu mutwe. Ibi bizakorwa na n’umuhanga mu kubyina watsindiye ibihembo byinshi, akaba n’umwarimu w’imbyino muri Kaminuza ya Hong Kong, Dr Rainbow Ho na Wesley Ruzibiza washinze itorero ryitwa Amizero.

kundwa online

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio

Next Post

Hari abagabo KNC yise imbwa, abagore abita inshinzi

Wed Oct 23 , 2019
Share on Facebook Tweet it Share on Google Pin it Email Nyiri Radiotv1 akanaba umuyobozi w’ikipe ya Gasogi FC, Kakooza Nkuliza Charles, hari abagabo yise imbwa abandi bagore abita inshinzi, ubwo yari mu kiganiro “rirarashye” cyatambutse kuri Radio one mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 23 Ukwakira […]

Editor In Chief

Jean Roicos

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio