Mukura VS yasabye Ferwafa kwihanangiriza Centrika LTD isanzwe igurisha Amatike kuma Stade

Ikipe ya Mukura VS yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA iyisaba kwihanangiriza kompanyi ya CENTRIKA LTD isanzwe igurisha amatike ku masitade.

Nyirabayazana ni ibyabaye ubwo iyi kipe yakiraga ikipe ya Gasogi United muri shampiyona ya 2019/2020 ku munsi wayo wa 5, ku kibuga mpuzamahanga cya Huye, aho kompanyi yari ishinzwe kugurisha amatike yohereje abakozi 2 bonyine ndetse n’amatike aba make cyane, bituma haba akavuyo binjira nta mafaranga batanze ndetse abandi bayatanga mu ntoki aranyerezwa.

Mu ibaruwa ubuyobozi bw’iyi kipe ya Mukura VS bwandikiye FERWAFA harimo amagambo agira ati:”Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Victory Sports &Loisir bubabajwe no kubamenyesha ko butishimiye imigurishirize n’imyishyurizekuri stade mpuzamahanga ya Huye ku mukino wa Gatanu wa shampiyonay’u Rwanda wahuje ikipe ya Mukura VS na Gasogi United ku wa 26 Ukwakira 2019, aho CENTRIKA LTD yateguye amatike make,abayacuruza bake.

Ibi byatumye abantu babura amatike bamwe binjira batishyuye, abandi bishyura amafaranga ntibabona amatike, abandi basubira mu ngo kuko amatike yari yabuze…twasabaga ko mwakwihanangiriza CENTRIKA LTD aya makosa ntazasubire…”


Iyi baruwa yashyizweho umukono na Nzeyimana Olivier, perezida wa Mukura VS &L yanahamije ko FERWAFA itigeze isubiza iyi baruwa.

Mu kiganiro twagiranye n’umuvugizi wa kompanyi yitwa CENTRIKA LTD ishinjwa kuba inyuma y’iki kibazo, amagambo ye yemezaga ko nawe ikibazo akizi,gusa akavuga ko umukino wa Mukura utaba ukeneye abakozi benshi.

Yagize ati:”…nawe urabyumva ntabwo umukino wa Mukura watuma umuntu ahuruza abakozi benshi…”

Kugeza ubu ikipe ya Mukura VS iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda ya 2019/2020, aho inganya n’ikipe ya APR FC amanota 14 bigatandukanwa n’umubare w’ibitego zizigamye.

kundwa online

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio

Next Post

Rtd Cpt Ndahiro Logan wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko yitabye Imana

Thu Oct 31 , 2019
Share on Facebook Tweet it Share on Google Pin it Email Umudepite Rtd Capt Ndahiro Logan yitabye Imana azize uburwayi bukomeye bwa cancer yo mu maraso yari amaze igihe arwaye. Capt. Ndahiro Logan yavukiye mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare mu 1951, yize amashuri ye muri Uganda nyuma […]

Editor In Chief

Jean Roicos

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio