MINEDUC iranenga abafungirana mudasobwa mu tubati bitwaza abajura

Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugène aranenga abayobozi b’amashuri bafungiranira mudasobwa mu makarito ntibazihe abana ngo bazigireho bitwaje ko abajura bashobora kuziba.

Ibi Dr Mutimura yabitangaje nyuma yo gusura Collège de la Paix aho yasabye kwerekwa icyumba cyigishirizwamo ikoranabuhanga (Smart Classroom) agasanga nta mudasobwa n’imwe irangwayo kandi ariho abana bakwiye kwigira.

Yagize ati “Twasuye Collège de la Paix dusanga mudasobwa z’abana zifungiranye mu bikarito mu tubati ngo zitibwa, iyo politiki yo gukingirana ibikoresho by’ishuri mu tubati ntituyumva kandi ntituyishyigikiye nk’igihugu, Leta y’u Rwanda ishoboye guhashya umwanzi mu bushobozi bwayo bwose, ntizananirwa guhashya abajura biba mudasobwa z’abana.”

Yavuze ko muri uyu mwaka ahibwe mudasobwa z’abanyeshuri ari Rutsiro, Nyabihu na Nyagatare, kandi ngo abazibye barafashwe zimwe ziragarurwa.

Yagarutse ku gikorwa cyo kugaruza mudasobwa zari zaribwe umwaka ushize, izigera ku 1.000 zaribwe, muri zo izigera kuri 200 zaragaruwe.

Yaboneyeho umwanya wo gushimira inzego z’umutekano zikomeje kurinda umutekano w’abantu n’ubintu karimo na mudasobwa z’abana b’u Rwanda, kuba zarahagarukiye gushakisha no gufata abajura biba mudasobwa z’abana.

Asaba ubuyobozi bw’amashuri gushyira mudasobwa ahagaragara kugira ngo abana bazikoreshe mu kwiga ikoranabuhanga kuko ari cyo zaguriwe.

Bamwe mu bayobozi b’amashuri bavuga ko impamvu zituma mudasobwa zivanwa mu cyumba cyigishirizwamo ikoranabuhanga ari uko abajuru bakunze kuziba, ngo bigatuma nyuma y’amasomo zijyanwa kubikwa ahandi cyangwa ku wa gatanu kubera ko aba ari mu mpera z’icyumweru ziba zidakoreshwa.

Umwe mu bayobozi bo mu Karere ka Rutsiro utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko n’ubwo ubuyobozi buhora bubashishikariza guhoza mudasobwa z’abanyeshuri mu cyumba cyigishirizwamo isomo ry’ikoranabuhanga, ariko muri icyo cyumba niho ngo zikunze kwibirwa kuko ngo hari n’ubwo zitibwa n’umujura uturutse hanze abanje gucukura cyangwa gusenya, ngo zikaba zanakwibwa n’abari imbere mu kigo, baba abanyeshuri cyangwa abarezi, ndetse n’abandi bakozi.

Ati “Iyo ziri muri Smart classroom, umuntu ashobora kuza akavanamo imwe cyangwa ebyiri ntubimenye, zishobora kutajyanwa n’umujura wacukuye cyangwa wasenye, zikajyanwa n’abari imbere mu kigo, niyo yaba imwe urayibazwa nk’umuyobozi.”

Avuga ko ari yo mpamvu bamwe mu bayobozi b’amashuri bahora bimura za mudasobwa bakajya kuzikingirana mu tubati, aba ari mu buryo bwo kuzihungisha abaziba ngo n’ubwo Minisiteri y’uburezi yo itabikozwa.

Undi nawe ni umurezi mu karere ka Rutsiro ariko ntiyashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko iyo mudasobwa zibwe zibazwa abayobozi b’amashuri kandi mu buryo bukomeye bakanashinjwa uburangare mu kuzicunga, ngo iyo ni yo mpamvu ituma bazikingirana mu tubati abana ntibazigireho, cyangwa se bakazigiraho, basoza isomo zigasubizwa mu tubati no mu bikarito bya zo.

Ati “Rwose abayobozi b’amashuri babika mudasobwa mu tubati kubera gutinya ingaruka mu gihe zakwibwa, bazicungira mu tubazi bigatuma abana bazigiramo ariko nanone bibafasha kutazibazwa mu gihe zibwe.”

Abanyeshuri bo muri Collège de la Paix baganiriye n’Imvaho nshya bemeza ko biga isomo ry’ikoranabuhanga gake gashoboka, ngo akenshi iyo riri ku ngengabihe y’uwo munsi, hari ubwo bataryiga kuko mudasobwa zikingiranye cyangwa umuyobozi adahari.

Nabo ngobifuza kwiga ikoranabuhanga nk’uko riba riri ku ngengabihe kugira ngo barusheho kurimenya, bityo bakazakomereza mu bindi byiciro by’amashuri bafite icyo bazi.

kundwa online

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio

Next Post

Abanyarwanda bigaga i Goma bagiye kwigishwa Icyongereza kugira ngo bakomeze amasomo mu Rwanda

Sat Oct 5 , 2019
Share on Facebook Tweet it Share on Google Pin it Email Abanyeshuri 426 bo mu Rwanda bigaga mu mujyi wa Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’ukwezi batiga bagiye gutangira kwigishwa Icyongereza kugira ngo bakomeze amashuri yabo mu Rwanda. Ibi byemejwe n’ Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza […]

Editor In Chief

Jean Roicos

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio