Kompanyi y’imideri yo muri Nigeria ije gutoranya Abanyarwanda izaha akazi

Abamurika imideri basanzwe bakorana n’iyi kompanyi hari ubwo bamurika imideri ikorwa n’nzu y’imideri ya Balamain nkimwe muzizwi cyane ku Isi.

Iyi kompanyi iri mu zikomeye muri Nigeria, yabengutse abamurikamideri b’abanyarwanda mu mpera za 2017 ubwo bigaragazaga neza mu gitaramo cya GT bank.

Si abanyarwanda gusa bazakorana n’iyi kompanyi kuko no mu bindi bihugu bya Africa birimo nka Ethiopia, Ghana, Nigeria na Kenya hose hazatoranywa abamurika imideri bazakorana n’iyi Kompanyi.
Muri 2017 iyi kompanyi yohereje abamurika imideri babiri mu irushanwa ryagombaga gutoranya umuntu uzi kumurika imideri ku Isi icyo gihe ribera mu Butariyani.

Mu bindi bisanzwe bikorwa n’iyi kompanyi harimo gutanga amahugurwa agezweho mu bijyanye no kumurika imideri bishingiye ku bashabitsi, bohereza abamurika imideri gukorera mu bihugu bitandukanye birimo iby’iburayi, America n’ahandi.

Iyi kompanyi ifasha abamurika imideri bayo kwitabira ibitaramo by’imideri bikomeye ku Isi birimo n’icya New York Fashion Week kiri muri 4 bikomeye ku Isi.

Abahagarariye iyi kompanyi bavuze ko bazaza mu Rwanda gutoranya abamurika imideri ku wa 23 Nyakanga.

kundwa online

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio

Next Post

Young Grace afite amatsiko y’ibise no kubona umwana we niba bazaba basa

Thu Jul 18 , 2019
Share on Facebook Tweet it Share on Google Pin it Email Young Grace witegura kwibaruka umwana w’imfura ngo hari byinshi bimuteye amatsiko birimo kumva uko igise kiryana ndetse no kureba isura y’umwana we niba azaza basa cyangwa asa na Se. Young Grace ngo afite amatsiko yo kumenya niba umwana azavuka […]

Editor In Chief

Jean Roicos

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio