Iwacu Muzika Festival: Dimanond na Igisupusupu ni inde uzashyushya abafana!!!

Mu gitaramo gisoza ibya Iwacu Muzika Festival hatumiwe umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania, azahahurira na Nsengiyumba Francois ‘Igisupusupu’ ukunzwe cyane muri iyi minsi. Ku ruhande rw’abafana ubona ari inde uzarusha undi kwishimirwa?

Nsengiyumva na Diamond mu gitaramo kimwe ninde uzishimirwa cyane
Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival bizenguruka u Rwanda hasigaye bibiri gusa harimo icya Ngoma n’igisoza kizabera I Kigali.

Aho bamaze kuririmbira hose utarabuze na hamwe ni Nsengiyumba Francois uzwi nka ‘Igisupusupu’ mu bafana yarishimiwe cyane kurenza abandi bahanzi.

Mu masezerano uyu muhanzi yagiranye na EAP bumvikanye ko we azaririmba mu bitaramo byose mugihe abandi bahanzi bo bagiye baririmba mu ntara imwe gusa.

Nta gushidikanya uyu musaza aho yaririmbye hose yagiye yemeza bagenzi be bitewe n’igikundiro afite mu ndirimbo ze ebyiri harimo ‘Igisupusupu’ na ‘Icange’.

Ubuyobozi bwa EAP ntabwo buratangaza abahanzi bazaririmba mu gitaramo gisoza Iwacu Muzika Festival ariko Diamond Platnumz wa Tanzania we yamaze kwemeza ko azitabira icyo gitaramo mu Rwanda.
Diamond Platnumz abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga yerekanye ingengabihe y’ibitaramo afite muri uyu mwaka.

Mubyo yerekanye harimo nicyo azaririmbamo mu Rwanda taliki ya 17 Kanama 2019 cya Iwacu Muzika Festival ari naho azahurira n’abandi bahanzi bo mu Rwanda.

Mu magambo yanditse yagize ati “ Tariki ya 17 Kanama nzataramira i Kigali mu Rwanda kuri parikingi ya Stade Amahoro mubwire n’abandi ntibazahabura azaba ari mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival.”

Diamond Platnumz nawe ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri Afurika, mu bitaramo yagiye akorera mu Rwanda nawe yarishimirwaga cyane.

Diamond aheruka mu Rwanda muri Mutarama 2018 ariko mu kuhataramira byo abiheruka muri Nzeri 2018 mu gitaramo cyabereye I Nyamata.

Nyuma y’icyo gihe yasohoye indirimbo zakunzwe cyane nka ‘Kanyaga’,’Inama’,’The One’ n’izindi nyinshi.

Muri iki cyumweru taliki ya 20 Nyakanga 2019 abahanzi barimo Senderi, Marina, Masamba, Safi Madiba, Amag The Black, Uncle Austin na Nsengiyumva bazataramira I Ngoma.

Igisupusupu na Diamond ni abahanzi bakunzwe mu Rwanda….Mu gitaramo kimwe wowe urabyumva gute mu bafana?

kundwa online

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio

Next Post

Abakora ibifite aho bihuriye na Fashion bazahembwa muri Made in Rwanda Awards

Thu Jul 18 , 2019
Share on Facebook Tweet it Share on Google Pin it Email Abakora ibifite aho bihuriye na Fashion bazahembwa muri Made in Rwanda Awards. Madina na we ari mu bahatana muri ibi bihembo mu cyiciro cy’umuntu uzi gusiga ibirungo ‘makeup’. Abategura iki gitaramo cya Made in Rwanda Awards basohoye urutonde rw’abazahatanira […]

Editor In Chief

Jean Roicos

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio