Ivu ry’umubiri wa Mahatma Gandhi ryibwe

Kuri uyu wa Kane abantu bataramenyekana bibye ivu ry’umubiri w’umunyabwenge w’Umuhinde uzwi ku isi hose witwaga Mahatma Gandhi. Barikuye aho ryari ‘rishyinguwe mu cyubahiro’ mu gace kitwa Bapu Bhawan kari ahitwa Rewa muri Leta ya Madhya Pradesh.

Buriya bujura bwakozwe mu gihe Abahinde bo mu idini gakondo ry’Abahindu bizihizaga imyaka 150 Ghandi yari bube yujuje iyo aza kuba akiri ho.

Mahatma Ghandi yapfuye arashwe n’umusore witwa Nathuram Godse amuziza ko yashakaga ubumwe bw’Abahindu n’Abisilamu.
Icyo gihe hari muri 1948, Ghandi akaba yari afite imyaka 78 y’amavuko.

Bariya bajura kandi basize banditse ku gituro cya Ghandi ijambo ‘ Umugambanyi(Traitor).

Polisi ikorera mu gace ubu bujura bwabereye mo ivuga ko bishoboka cyane ko ababikoze ari abashyigikiye ubuhezanguni bwa Godse, isaba abafite ibitekerezo nk’ibye kubireka.

Umukozi wari ushinzwe kurinda igituro cya Ghandi witwa Mangaldeep Tiwari avuga ko yari yasize afunguye ikirahure cy’aho nyakwigendera yari ashyinguye kugira ngo abantu bamurebe bibuke ibyiza yagejeje ku Buhinde.

Ngo nyuma yaje kugaruka arebye asanga bamwibye.
Ati: “ Ibi biteye isoni rwose ku gihugu cyacu. Ababikoze Polisi ibashake nibafatwa bazabihanirwe.”

Nyuma y’urupfu rwe, umubiri wa Gandhi warumishijwe uratwikwa ariko ntiwanyanyagizwa mu mugezi nk’uko bigenda ku bandi Bahindu.

Ivu ryawe ryabitswe ahantu hatandukanye harimo no muri Bapu Bhawan.

Nathuram Godse yaje gufatwa araburanishwa aza gukatirwa urwo gupfa, yishwe anyonzwe.

kundwa online

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio

Next Post

Akanyamasyo kari gakuze kuruta utundi ku Isi kapfuye gafite imyaka irenga 300

Fri Oct 4 , 2019
Share on Facebook Tweet it Share on Google Pin it Email Akanyamasyo ko muri Nigeria bivugwa ko kari kamaze imyaka isaga 300 ku isi, kapfiriye mu mujyi wa Ogbomoso uherereye mu Majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Nigeria. Ako kanyamasyo kazwi ku izina rya Alagba, bivugwa ko kari gafite imbaraga zidasanzwe zikiza […]

Editor In Chief

Jean Roicos

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio