Iserukiramuco rya Jamafest 2019 ryatangiye ku mugaragaro ryitabirwa n’abanyarwanda basaga 110

Iri serukiramuco uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti “Urusobe ndangamuco: Umusemburo w’ubusabane mu karere, iterambere ry’ubukungu n’ubukerarugendo”.

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iserukiramuco JAMAFEST wabereye kuri Stade Uhuru i Dar Es Salaam.

Mu ijambo ryo gufungura iri serukiramuco John Ntigengwa, wari uhagarariye Minisitiri w’Umuco na Siporo mu Rwanda, yashimiye Guverinoma n’abaturage ba Tanzania babakiriye neza kuva ku munsi wa mbere bagera muri iki gihugu.

Ati “Ndashaka gushimira Guverinoma n’abaturage ba Tanzania bakiriye mu buryo bushimishije abantu bahagarariye ibihugu bitandukanye kuva ku munsi wa mbere bahagera.”

JAMAFEST yatangiriye mu Rwanda mu 2013. Igamije kuzamura umuco w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba. U Rwanda nirwo rwatekereje runatangiza bwa mbere iri serukiramuco, aho bwa mbere ryitabiriwe n’abashyitsi barenga 17,000. Iri serukiramuco riba buri myaka ibiri.

Iri serukiramuco ribaye ku nshuro ya kane mu gihugu cya Tanzania i Dar es Salaam rihuriranye nuko u Rwanda ari rwo ruyoboye Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazub, EAC.

Ku nshuro ya kabiri JAMAFEST ryabereye i Nairobi muri Kenya mu 2015, naho ku nshuro ya gatatu ribera mu gihugu cya Uganda mu 2017 aho ryitabiriwe n’abashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Intego ya JAMAFEST ni ugushyiraho uruhando rwo kumurika umuco nk’inkingi remezo y’ubwiyunge n’iterambere rirambye ry’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Iserukiramuco ry’akarere ry’uyu mwaka ryitezweho guhuriza hamwe abahanzi n’abayobozi mu nganda ndangamuco z’ibihugu byo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Rizafasha kandi guteza imbere ubukerarugendo bushingira ku muco n’amateka, kubungabunga no guteza imbere urusobe rw’ibirango ndangamuco na ndangamateka mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Umutambagiro, iserukiramuco, imurikagurisha ry’ibihangano ndangamuco, ibiganiro, ikinamico, kumurika firimi, imikino, kumurika ibiribwa gakondo, gutanga ibihembo mu mikino inyuranye no kumurika ubwiza n’imideri, ni bimwe mu bikorwa bizaranga iki cyumweru cya JAMAFEST 2019.

Abahanzi mu nzego zitandukanye nabo bazabona umwanya wo kumurika no gucuruza ibikomoka ku buhanzi n’inganda ndangamuco ku rwego rw’Akarere no ku isi hose.

Iry’uyu mwaka, Diamond Platnumz uri mu bahanzi bakomeye mu karere ka Afurika y’Ibirasirazuba ni umwe mu bazitabira iri serukiramuco.

John Ntigengwa, uhagarariye Minisitiri w’umuco na siporo na Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba

John Ntigengwa, uhagarariye Minisitiri w’umuco na siporo na Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba asuhuza Visi Perezida wa Tanzania Samia Suhuhu


kundwa online

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio

Next Post

Kigali: Dr Habumugisha Francis ushinjwa gukubita umukobwa yafunguwe

Mon Sep 23 , 2019
Share on Facebook Tweet it Share on Google Pin it Email Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Nzeri 2019, Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rutegetse ko Dr Habumugisha Francis ukurikiranyweho gukubita umukobwa witwa Kamali Diane afungurwa akazajya aburana ari hanze ya gereza. Urukiko rushingira ku kuba icyaha akurikiranyweho kitamufungisha igifungo […]

Editor In Chief

Jean Roicos

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio