“Inshingano nshya nahawe ntizambuza gukora umuziki” Tom Close

Thomas Muyombo( Tom Close) avuga ko akazi yashinzwe ko kuyobora ikigo cy’igihugu cyo gukusanya no gutanga amaraso akabangikanya no gukora umuziki ndetse ngo hari indirimo aherutse gukorana n’umuhanzi w’i Burundi witwa B-Face bise ‘Impa’.

Dr. Muyombo Thomas uherutse kugirwa Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso ishami rya Kigali (RCBT-Kigali) n’Inama y’Abaminisitiri, avuga ko n’ubwo ubu ari mu kazi gasa n’aho gatandukanye n’ako yakoraga ariko nta cyahindutse cyane.

Ngo ntibimubuza gukora umuziki, kwita ku rugo rwe no gusura inshuti n’abavandimwe.

N’ikimenyimenyi ngo aherutse gusohora indirimbo yakoranye n’umuhanzi w’i Burundi witwa B-Face bise ‘Impa’.

Ati: “ Umuziki ndacyawukora ndetse mperutse gukora indirimbo hamwe n’umuhanzi w’i Burundi. Yasohotse mu Cyumweru gishize.

Avuga ko muri iyi minsi nta album ateganya gusohora cyangwa ngo akore igitaramo icyo aricyo cyose ariko ko nabishyira muri gahunda azabimenyesha itangazamakuru.

kundwa online

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio

Next Post

USA: Indege yakozwe mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi yaturitse yica 7

Thu Oct 3 , 2019
Share on Facebook Tweet it Share on Google Pin it Email Ni indege ya gisirikare yakozwe mu gihe k’Intambara ya Kabiri y’Isi kuri uyu wa Gatatu yahanutse mu kirere yikubita hasi ihita iturika umuriro wica abantu barindwi. Yari igiye kugwa ku kibuga k’indege cya Bradley International Airport. Umupilote yabonye ifite […]

Editor In Chief

Jean Roicos

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio