Impamvu Mount Kenya yasohoye abanyeshuri bayo mu kizamini iratangaje

Abanyeshuri 42 biga ubuforomo (Nursing) muri Mount Kenya University bari batangiye gukora ibizamini bya Semester 1, ubuyobozi bw’iri shuri bwabahagaritse ngo kuko batatsinze neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.

Tariki ya 17 Ukwakira aba banyeshuri basabwe guhagarika amasomo ngo kuko batatsinze neza amasomo yose bakoreye ibizamini mu kizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye ngo nibura amwe muri yo akomeye babe bafitemo C.

Uwo munsi babahagaritse bari gukora ikizamini k’isuzuma rihoraho muri kaminuza kizwi nka CAT (Continuous Assessment test).

Ubuyobozi bwa Mount Kenya bwabwiraga aba banyeshuri ko Inama y’Igihugu y’Abaforomo n’ababyaza yababwiye ko itazakira aba bari batangiye kwiga ubuforomo kuko batatsinze neza ibizamini bya Leta, ibasaba kubahagarika.

Mount Kenya yabwiye bariya banyeshuri ko igiye kwitabaza Inama y’Igihugu y’Amashuri makuru na Kaminuza (HEC) ngo irebe ko yakemura iki kibazo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira, ubuyobozi bwa Mount Kenya bwandikiye bariya banyeshuri ko bagomba guhagarika amasomo.

Mu butumwa bwanyijijwe kuri E-Mail, Mount Kenya yabwiye bariya banyeshuri ko bagomba kwiyanzuza ko batakiri gukurikirana amasomo kugira ngo badakomeza kubarirwa ibibagendaho nk’abari kwiga.

Umuyobozi w’Ikigo wungirije, Dr John Nyirigira yabwiye Umuseke ko iki kemezo cyaturutse mu nama y’igihugu y’Abaforomo n’Ababyaza.

Ati «Ntabwo ari twe byaturutseho, urugaga rw’abafororomo rwadusabye ko abadafite nibura C muri Biologie na Chimie batemerewe kwiga ubuforomo. »

Bamwe muri aba banyeshuri bavuga ko bari baramaze kwishyura amafaranga y’ishuri y’umwaka wose none bakaba birukanywe bakiri mu gihembwe cya mbere.

Umwe muri bo wavuye mu karere ka Karongi yagize ati «Ngewe navuye mu rugo nje kwiga ubuforomo hari ibindi byishi nashoboraga kwiga, amafaranga twarihaga yari menshi cyane guhamagara ababyeyi mbasobanurira ko banyirukanye narindi gukora ibizami ntabwo binyoroheye kuko umubyeyi ahita akubwira ngo amafaranga umaze kuyahombya.»

Undi munyeshyuri avuga ko bitumvikana ukuntu ririya shuri ryemeye kubakira ubu bakaba bari bageze mu bihe by’ibizamini bukaba bubonye kubirukana.

Ati «Ngewe nkurikije uko mbibona Mount Kenya yari ibizi ibi bintu ni gute dushobora gutangira ibizamini bataramenya ko twemerewe kwiga muri iki kigo, gusa badufashe badusubize amafaranga yacu yose turebe aho tujya kwiga hakiri kare ubundi baraduhemukiye. »

Umuyobozi w’agateganyo w’Inama y’Igihugu y’Amashuri makuru na kaminuza, Muhizi Kageruka Benjamin yabwiye Umuseke ko aya makuru ari mashya kuri bo.

Ati “Nibwo icyo kibazo ncyumvise gusa ntabwo byumvikana impamvu ikigo cy’amashuri gishobora kwakira abanyeshuri bazi ko batujuje ibisabwa.”

Uyu muyobozi wa HEC isanzwe inafite ububasha bwo kuba yahagarika abanyeshuri, avuga ko iki kibazo bagiye kugikurikirana.


kundwa online

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio

Next Post

Nyagatare: Abagore babiri barashwe barapfa, ngo bari bavanye “magendu muri Uganda”

Tue Oct 29 , 2019
Share on Facebook Tweet it Share on Google Pin it Email Aba bagore babiri barashwe barapfa, ngo bari bavanye “magendu muri Uganda” Byabereye mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, amakuru avuga ko barashwe n’Abasilikare bari kuri “Patrouille”. Byabaye mu ijoro ryakeye, ngo bariya bagore bahagaritswe n’Abasirikare aho guhagarara […]

Editor In Chief

Jean Roicos

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio