Ikoranabuhanga rigiye gukemura ikibazo cyo gutinda ku byapa utegereje imodoka

Urwego ngenzuramikorere, RURA, iravuga ko mu gihe kiri imbere umugenzi azajya ava mu rugo azi neza aho imodoka igeze aho bitazajya bimusaba gutegereza igihe kinini.Ibi bizajya bikorwa umugenzi yifashishije ingengabihe izajya itangwa hifashishijwe ikoranabuhanga .

Mu kiganiro n’itangazamakuru, cyabaye ku munsi w’ejo, RURA yavuze ko ibi bije gukemura ikibazo cy’amajwi akunze kumvikana y’abagenda m umujwi wa Kigali bavuga ko batinda ku byapa bategereje imodoka cyane cyane bikaba amasaha ya mu gitondo na nimugoroba, ibi ngo bikabagiraho ingaruka zo kutajya muri gahunda zabo ku gihe.

Asaba Katabarwa Emmanuel ushinzwe igenamigambi muri RURA yavuze ko bafatanyije n’umujyi wa Kigali n’abandi bafatanyabikorwa ubu barimo gushyiraho uburyo bwo kuba umwaka utaha wa 2020 m’ukwezi kwa Gicurasi, hazatangira uburyo bushya buzakuraho imbogamizi umugenzi yahuraga nazo zo gutinda ku byapa.

Yagize ati :..umwaka utaha ikibazo cy’abagenzi batinda ku muhanda bategereje imodoka kigiye gukemurwa n’ikoranabuhanga rigiye kuza aho umugenzi azajya ava mu rugo yamaze kumenya aho imodoka agiye gutega igeze…”

Kimwe Batanga nkigisubizo ni ukuba umugenzi azashyirirwaho uburyo bw’ikoranabuhanga kuburyo azajya aturuka mu rugo azi igihe imodoka ayisangira ku cyapa kugira ngo ntaze kumara umwanya mure ayitegereje.

Umuyobozi wa RURA Patrick Nyirishema yongeraho ko “kugira ngo abagenzi badatinda ku byapa hazanashyirwaho imihanda imwe izajya inyurwamo n’imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange gusa.”

Kugeza ubu RURA igaragaza ko muri Kigali hagenda abagenzi 160000 ku munsi muribo abagenda mu modoka rusange bangana na 3% naho abafite imodoka zabo ni 34% mu gihe abagenda na moto bangana na60%.

Biragaragara ko hakiri umukoro ku nzego z’umujyi wa Kigali n’abashinzwe gutwara abantu ko bafite umukoro ukomeye wo gushyiraho imodoka nyinshi zitwara abantu mu buryo rusange kuko aribyo bituma abantu benshi bagenda neza kandi bakagera ku kazi vuba.

Hari numukoro wo gushaka imihanda yihariye yanyuzwamo imodoka zitwara abantu mu buryo rusange ku girango abazigendamo bagere iyo bajya vuba badahuye n’umubyigano ukabije w’imodoka, iki kikaba ari kimwe mu gihangayikishije Ikigo ngenzuramikorere cy’imiriro ifitiye igihugu akamaro RURA.

kundwa online

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio

Next Post

Uruganda rukora sima Nyarwanda rugiye gutuma inzozi z’abana bamamaye nka “Cimerwa FC” ziba impamo

Fri Oct 18 , 2019
Share on Facebook Tweet it Share on Google Pin it Email Ubuyobozi bw’uruganda rukora sima Nyarwanda rwa Cimerwa, bwatangaje ko bugiye gusura abana bagaragaye nk’ikipe y’ubupira w’amaguru bambaye imyambaro ikozwe mu mifuka yavuyemo sima kugira ngo bubafashe kugera ku ndoto zabo. Guhera ku wa gatatu w’iki cyumweru ni bwo ifoto […]

Editor In Chief

Jean Roicos

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio