gasogi fc ya KNC yitendetse kuri rayon sport iyibuza amanota

Perezida wa Gasogi United, KNC Imfurayiwacu yari yavuze ko Rayon Sports izarira nk’uruhinja, umukino wari witezweho ko uza kuba ukomeye.

Mu gihe abantu benshi bari biteze ko Rayon Sports itsinda Gasogi ibitego byinshi gusa habuze gato ngo Rayon Sports irire nk’uruhinja dore ko zinganyije 0-0.

Ni umukino utari woroshye dore ko wahuje amakipe afite ibikombe by’umwaka w’imikino ushize, Gasogi United yatwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri naho Rayon Sports itwara igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Ku isaha ya saa cyenda (15H00’), nibwo byari biteganyijwe ko uyu mukino utangira ariko uza gutinda iminota itanu nyuma y’uko umusifuzi yasanze umunyezamu wa Gasogi United, Cyuzuzo Gael yambaye imyenda isa n’iyo abakinnyi ba Gasogi bakinana mu kibuga, amusaba kuyihindura.

Ku isaha ya saa cyenda n’iminota itanu umukino watangiye, Rayon Sports itangira isatira cyane Gasogi United, byashobokaga ko ifungura amazamu ku munota wa mbere, ariko Sidibe Oumar na Michael Sarpong ntibabyitwayemo neza.

Iminota 15’ y’igice cya mbere yari inogeye ijisho, abafana b’aya makipe bahaguraka buri kanya nyuma y’uko yageraga imbere y’izamu buri kanya.

Ku munota wa 13 Gasogi United yashoboraga kubona igitego nyuma y’uko Manasseh Mutatu acenze ba myugariro ba Rayon Sports, ariko Kimenyi Yves umupira awukuramo.

Iminota itanu ya nyuma yihariwe na Gasogi United, aho yasatiraga cyane izamu rya Rayon Sports. Iminota 45’ yarangiye ari 0-0.
Nyuma yo kumva inama z’abatoza amakipe yagarutse mu kibuga igice cya kabiri cyiratangira.

Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Javier Martinez Espinoza yakuyemo Iranzi Jean Claude yinjizamo Mugisha Gilbert bakunda kwita Barafinda. Rayon Sports irasatira nk’uko igice cya mbere yagitangiye aho yabonye Koroneli ku munota wa 46, ariko abakinnyi ntibayibyaza umusaruro.

Iminota 15’ y’igice cya kabiri yakiniwe mu kibuga cya Gasogi United, aho wabonaga ikina yugarira izamu cyane.

Rayon Sports yakoze impinduka ya kabiri ikuramo Bizimana Yanick asimburwa na Ciza Hussein, ikipe ikina ishaka gutsinda igitego.

Rayon Sports yabonye coup frank ku munota wa 70’ ku ikosa ryakorewe Mugisha Gilbert, Cyuzuzo Gael witwaye neza umupira arawufata.

Ku munota wa 72’ Sarpong yahawe umupira mwiza acenga umunyezamu ariko ananirwa gutsinda igitego.

Sarpong wari wakomeje gukina neza yongeye guhabwa umupira mwiza na Gilbert ariko ntiyatsinda igitego aho bwari uburyo bwa kabiri ku ikipe ya Rayon Sports.

Iminota 90’ yarangiye amakipe yombi anganyije 0-0, buri imwe itwara inota mu mukino wabo wa mbere wa Rwanda Premier League 2019/2020.

Abakinnyi ba Gasogi United babanjemo:

Cuzuzo Gael, Kaneza Augustin, Dusabe Jean Claude, Kazindu Bahatu Guy (c), Kwizera Aimable, Byumvuhore Tresor, Yamini Salum, Ndekwe Felix, Tidiane Kone, Herron Berrian na Manasseh Mutatu.

kundwa online

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio

Next Post

Umugore wa Rooney n’uwa Vardy ntibacana uwaka bapfa amazimwe

Thu Oct 10 , 2019
Share on Facebook Tweet it Share on Google Pin it Email Abagore b’aba rutahizamu bazwi cyane mu Bwongereza barimo Rebekah Vardy wa Jamie Vardy na Coleen Rooney wa Wayne Rooney bari mu ntambara y’amagambo ku mbuga nkoranyambaga bapfa amazimwe bivugw ko yakozwe n’umugore wa Vardy. Umugore wa Wayne Rooney witwa […]

Editor In Chief

Jean Roicos

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio