Bushali uririmba injyana ya Kinyatrap yafatanywe n’inkumi 2 bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge

Umuhanzi Bushali umaze kumenyekana cyane mu njyana ya Kinyatrap yatawe muri yombi akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga zitemewe.

Hagenimana Jean Paul wamenyekanye cyane nka Bushali mu muziki, ni umwe mu bagize itsinda ry’abasore baharawe mu njyana ya Kinyatrap.

We na mugenzi we Slum Drip hamwe n’abandi bakobwa babiri batawe muri yombi bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2019 nibwo aba basore batawe muri yombi bari kumwe n’abakobwa babiri bikekwa ko basangiraga ibiyobyabwenge.

Nsabimana Désiré, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda aho bafatiwe, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uru rubyiruko rwafatiwe mu rugo rw’umubyeyi w’umwe muri aba basangiraga ibiyobyabwenge.

Yagize ati ”Bahuriye mu rugo rw’umubyeyi w’umwe muri abo bana basangiraga, uwo mwana yabafunguriye inzu yo ku ruhande, umubyeyi abonye abantu atazi bakoraniye iwe yitabaza inzego zibanze, ni uko batawe muri yombi.”

Bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ngo rutangire iperereza mbere y’uko bashyikirizwa ubushinjacyaha ngo bajyanwe mu nkiko.

Nkuko amakuru agera ku IGIHE abihamya, ngo bafatanywe udupfunyika tubiri tw’urumogi ndetse n’icupa ririmo ibintu by’ifu bitaramenyekana.

Bushali ni umwe baraperi bari bari kwitwara neza muri iki gihe. Yatangiye umuziki mu mpera za 2013.

Aherutse kumurika album ya kabiri yise ‘Ku gasima’ ije nyuma y’iya mbere yagiye hanze muri Gashyantare mu 2018 yise ‘Nyiramubande’.

Izina rya Bushali The Trigger riherutse kuzamurwa cyane n’indirimbo yise ‘Nituebue’ yahuriyemo na B-Threy n’uwitwa Slum Drip

kundwa online

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio

Next Post

Ikoranabuhanga rigiye gukemura ikibazo cyo gutinda ku byapa utegereje imodoka

Fri Oct 18 , 2019
Share on Facebook Tweet it Share on Google Pin it Email Urwego ngenzuramikorere, RURA, iravuga ko mu gihe kiri imbere umugenzi azajya ava mu rugo azi neza aho imodoka igeze aho bitazajya bimusaba gutegereza igihe kinini.Ibi bizajya bikorwa umugenzi yifashishije ingengabihe izajya itangwa hifashishijwe ikoranabuhanga . Mu kiganiro n’itangazamakuru, cyabaye […]

Editor In Chief

Jean Roicos

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio