Akanyamasyo kari gakuze kuruta utundi ku Isi kapfuye gafite imyaka irenga 300

Akanyamasyo ko muri Nigeria bivugwa ko kari kamaze imyaka isaga 300 ku isi, kapfiriye mu mujyi wa Ogbomoso uherereye mu Majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.

Ako kanyamasyo kazwi ku izina rya Alagba, bivugwa ko kari gafite imbaraga zidasanzwe zikiza indwara, kakaba kabaga mu nzu y’umuyobozi gakondo wo muri Ogbomoso.

Ubusanzwe utunyamasyo tuzwiho kumara igihe kirekire ndetse ubusanzwe dushobora kugeza ku myaka 150. Algaba yo bikekwa ko yari imaze imyaka 344.

Umumotsi wo muri Ogbomoso, ari we Samuel Ojo yabwiye BBC ko ako kanyamasyo kazanywe muri ako gace n’umwami wa gatatu witwa Isan Okumoyede wahayoboye mu myaka isaga 300 ishize.

Umunyamabanga w’ibwami muri ako gace, Toyin Ajamu yavuze ko umutegetsi gakondo uyobora muri Ogbomoso ateganya gufata neza ibisagazwa by’ako kanyamasyo ku buryo abashaka kugasura bazajya baza bakakabona.

BBC yatangaje ko ako kanyamasyo kapfuye nyuma y’iminsi karwaye.

kundwa online

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio

Next Post

Abaregwa gukorana n’imitwe irwanya u Rwanda badafite ubushobozi bemerewe kunganirwa mu mategeko ku buntu

Fri Oct 4 , 2019
Share on Facebook Tweet it Share on Google Pin it Email Perezida w’Urugaga nyarwanda rw’abunganira abandi mu mategeko Me Julien- Gustave Kavaruganda avuga ko urugaga ayoboye rwiteguye kuzaburanira abavugwaho gukorana n’umutwe wa RNC ariko akabasaba kwirinda kuzagora ababunganira. Yabasabye kuzakorana neza kuko n’ibyaha baregwa biremereye. Kuri uyu wa Kane nibwo […]

Editor In Chief

Jean Roicos

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio