“Agapfa kaburiwe ni impongo!” Busingye Johnson

Uyu mugani w’umugenuraro waciwe na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnson, awucira abantu bose bakomeje gukora ibyaha ndengakamere byiganjemo guhohotera, gubasambanya no gutera inda abana n’abangavu.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter yasabye abaturage by’umwihariko abagabo n’abasore kuba ku isonga mu gukumira no kurwanya ibibazo by’ihohoterwa n’inda zidateganijwe mu bana b’abangavu, anongeraho amagambo akomeye ko uzabirengaho azajyanwa mu buroko akibagirana.

Yagize ati:”…abo twaburiye ni abasore, abagabo mu gihugu hose …ingufu n’ubufatanye tumaze kwegeranya…ubahohotera,ubasambanya,ubatera inda arajya mu buroko yibagirane.Agapfa kaburiwe ni impongo!

Ibi Minisitiri yabivuze ubwo yasuraga akarere ka Nyaruguru kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Ukwakira 2019, gusa yongeraho ko abasore n’abagabo bo muri Nyaruguru ataribo babwirwa gusa ahubwo habwirwa abo mu gihugu hose.

kundwa online

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio

Next Post

Mohammed Dewji wo muri Tanzania avuga uko yabwiye abamushimuse ngo bamurase

Thu Oct 31 , 2019
Share on Facebook Tweet it Share on Google Pin it Email Mohammed Dewji, umuherwe wo muri Tanzania utunze za miliyari, yavuze ko yabwiye uwari wamushimuse kumurasa hashize iminsi itandatu ashimuswe. Gushimutwa kwe, kwabaye mu mezi 12 ashize, hanze y’inzu ikorerwamo imyitozo ngororangingo (’gym’) mu mujyi wa Dar es Salaam, kwatumye […]

Editor In Chief

Jean Roicos

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio