Abaregwa gukorana n’imitwe irwanya u Rwanda badafite ubushobozi bemerewe kunganirwa mu mategeko ku buntu

Perezida w’Urugaga nyarwanda rw’abunganira abandi mu mategeko Me Julien- Gustave Kavaruganda avuga ko urugaga ayoboye rwiteguye kuzaburanira abavugwaho gukorana n’umutwe wa RNC ariko akabasaba kwirinda kuzagora ababunganira. Yabasabye kuzakorana neza kuko n’ibyaha baregwa biremereye.

Kuri uyu wa Kane nibwo abantu 25 bavugwaho gukorana na RNC barimo na Rtd Major Habib Mudasiru babwiye urukiko ko bakeneye ababunganira ariko bavuga ko nta bushobozi bafite.

Me Julien- Gustave Kavaruganda avuga ko bazemerera kunganira bariya bantu ari uko babyanditse bisabwe mu nyandiko.

Ati: “ Kuba twarabonye mu itangazamakuru ko bakeneye ababunganira ku buntu ubwabyo ntibihagije. Dukeneye kubona inyandiko ibisaba mu buryo bufatika. Iyi nyandiko ishobora gukorwa n’ubuyobozi bw’aho bafungiye, cyangwa igakorwa na nyiri ubwite iyo afungishijwe ijisho cyangwa se nanone igakorwa n’umucamanza iyo abonye ko umuburanyi akeneye umwunganira kandi nta bushobozi afite bwo kumwishyura.”

Yavuze ko igihe bazaba basabwe kunganira bariya bantu mu buryo buteganywa n’amategeko nta kabuza bazabunganira .Yabasabye kuzakorana neza n’abazabunganira bakirinda kubaca intege.

Me Kavaruganda avuga ko hari abandi bantu urugaga ayoboye rwemeye kunganira ku buntu kandi baregwa ibyaha bikomeye barimo abakekwaga ho iterabwoba, abagabo babiri baherutse gufatirwa muri DRC bashinjwa gukorana na FDLR barimo uwitwa Bazeyi ndetse na Sankar

kundwa online

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio

Next Post

MINEDUC iranenga abafungirana mudasobwa mu tubati bitwaza abajura

Fri Oct 4 , 2019
Share on Facebook Tweet it Share on Google Pin it Email Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugène aranenga abayobozi b’amashuri bafungiranira mudasobwa mu makarito ntibazihe abana ngo bazigireho bitwaje ko abajura bashobora kuziba. Ibi Dr Mutimura yabitangaje nyuma yo gusura Collège de la Paix aho yasabye kwerekwa icyumba cyigishirizwamo ikoranabuhanga (Smart […]

Editor In Chief

Jean Roicos

Roicos is an entertainer, designer, MC, photographer, author and owner at Sky Studio